AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO

30 juillet 2009

ARC EN CIEL (Kizito Mihigo)

R/ Arc en Ciel signe de l'Espérance, arc en ciel appel à l'Unité, Arc en Ciel viens visiter le Rwanda, apporte-nous le Pardon et la Paix, Arc en Ciel viens visiter le Rwanda, apporte-nous l'Amour et l'Unité.

1. Nous avons vécu de la misère, de la haine, du mal, de la mort. Maintenant nous sommes appelés à en sortir l'Amour et l'Unité. Maintenant nous sommes appelés à en sortir l'Amour et l'Unité.

2. Ngwino Yezu uduhe kugukunda, bityo natwe dukundane nyabyo, udutoze kubabarirana, tukugire inkingi mwikorezi. udutoze kubabarirana, tukugire inkingi mwikorezi

3.Jésus Christ l'Amour de Dieu le Père, Jésus Christ la Vérité de Dieu, Jésus Christ le chemin vers le Père, tu es la Vie tu es l'éternité. Jésus Christ le chemin vers le Père, tu es la Vie tu es l'éternité.

4.Dore impamvu dukunda u Rwanda rwacu: Ni uko u Rwanda rufite ubuhamya bwo kubwira isi yose, ngo imenye ko Urukundo rudapfa, kandi ko ubumwe bushoboka

Posté par indirimbo à 17:01 - Commentaires [0] - Permalien [#]
Tags : , , , ,

29 juillet 2009

AKIRA URU RWANDA MANA IHORAHO (Kizito Mihigo)

R/ Akira uru Rwanda Mana ihoraho. Akira imitima yuzuye intimba. Akira izi mfubyi n'abapfakazi, akira abahemu n'abahemukiwe, ubahinduremo abatagatifu. Akira imitima yuzuye urwango n'ubwigomeke, uyihundagazemo, uyisesekazemo ubudahemuka, twese utwiyegereze, udutagatifuze, tukubere abana, kandi twemere, utubere isoko y'Urukundo.

1. Dore jyewe sinkibana na rwa rwango nari naratewe n'amanjwe y'iyi si, Wowe ubwawe waraje urabihanagura kugira ngo nkunde ndokoke, ndokoke n'urupfu rwa roho, none umugambi wanjye Mana, ni impamo, ni ukukwamamaza ku isi yose.

2. Isi yacu yuzuye imico inyuranye n'imigenzo ikwiye kuzuzanya, aho kuba intandaro y'amatiku n'inzango zitagira shinge.  Kugeza aho umuntu atema uwundi ngo nuko batanganya amazuru?

3. Agahinda n'ishavu ntibimperane ngo bimbuze kuzuza inshingano, icyo jyewe nakwemereye nkivuka ngifite ababyeyi banjye. Babyeyi bacu bavandimwe mwatubanjirije, mwibuke mudusabire ku Mana ubutaretsa, kugira ngo natwe tuzabe abagabo, kugira ngo natwe tuzabe imfura zibereye Nyagasani n'u Rwanda rwatubyaye.

4. Banyarwanda nimucyo dushire hamwe turwanye urwango rwatwigabije, turirimbe amahoro n'Urukundo, twimike ubutabera. Babyeyi bacu bavandimwe mwatubanjirije, mwibuke mudusabire ku Mana ubutaretsa. Kugira ngo natwe tuzabe abagabo, kugira ngo natwe tuzabe imfura zibereye Nyagasani n'Urwanda rwatubyaye.


Kizito Mihigo - A propos de la LIBERATION
envoyé par Ikirezi. - Regardez d'autres vidéos de musique.

Posté par indirimbo à 17:24 - Commentaires [0] - Permalien [#]
Tags : , , , , ,

28 juillet 2009

IMANA IMWE, IBYISHIMO BIMWE (Kizito Mihigo)

Wizera Imana imwe ugahora ufite ibyishimo bimwe.
NiYo mbaraga zanjye, niYo Mahoro, maze kubibona. Nzahora ndirimba izina ry'Uhoraho, nzamuvuga imyato y'igisagirane, kuko ariWe wangabiye impano ihenze.

Buri gihe iyo ngeze mu mahina, numva ijwi ryawe Nyagasani, rimpumuriza, rimpanagura amarira natewe na Shitani, igihe nari narahabye, igihe nari naratannye, igihe nari nararumbye.

Nyakira Dawe niyemeje kugaruka, rwose niyemeje kugaruka. Ndasaba imbabazi n'imbaraga, Nyagasani, uzi intege nke mfite. Mvuye i kuzimu nagira Wowe, mvuye ahakomeye, nagira ukomeye nkawe Nyagasani.

Uhoraho yanyambitse umudende. Nyagasani yangeneye ubutoni.

Nzagumye ntere ejuru ndirimbe, nzagumya mponde imirya ncurange, nareka ibindi ariko kuririmba ubuntu bwe sinabireka, kuko ari inyanja y'ibyishimo.

Nzakwagurira amarembo y'umutima wanjye, nzagura n'urukundo ngufitiye. Nzakwegurira n'ibitekerezo, nzaguha n'iyi nganzo yanjye. Nzemera ko umbamo kurusha ibindimo byandangaje muri iki gihe nari narahabye, nzakubera imfura, nzakubera indahemuka.

Posté par indirimbo à 17:10 - Commentaires [0] - Permalien [#]
Tags : , , , ,

03 juin 2009

TUJE KUGUSINGIZA MWIMANYI (Kizito Mihigo)

Tuje kugusingiza Mwimanyi.

Tuje i wawe Nyiringoma, turagusanze ngo utwakire. Utwakire n'amajwi yacu uyagorore, uyahuze n'amajwi y'abamarayika bawe. Nuko dushyire hamwe hashyitse tugusenge, tugutaramire, tugushimire ibyiza ukora.

Imiryango yawe yakoranye, ngo ikuvuge uko uri Mubyeyi. Ije kugusenga Nyirimbabazi, ije kukurata ije kugushima. Ije kugutaka mu mivugo n'ibisigo, umva amajwi meza n'impakanizi. Ije kugushimira ibyo wakoze, ari kera no kugeza ubu, ikakuririmba ubudatuza, kuko ari Wowe Nyakuvugirizima, tugutuye ibyacu byose Mugenga (2)

Posté par indirimbo à 17:08 - Commentaires [0] - Permalien [#]
Tags : , ,

18 avril 2009

NIFUZA KUGUSANGA NYAGASANI (Kizito Mihigo)

1. Nifuza kugusanga Nyagasani, ni Wowe Buzima, Nyagasani ni Wowe Bukire, Nyagasani ni Wowe Soko y'ubuzima bw'ikitwa ikiremwa: Y'ubuzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kukwigana Nyagasani, nyamara bikananira. Ariko ndabyifuza

2. Nifuza kukureba, ni Wowe Buzima, Nyagasani ni Wowe Bukire, Nyagasani ni Wowe Soko y'ubuzima bw'ikitwa ikiremwa: Y'ubuzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kukwigana Nyagasani, nyamara bikananira. Ariko ndabyifuza

3. Nemera ko wandemye, Nyagasani ni Wowe muremyi, Nyagasani ni Wowe Mukiza, Nyagasani ni Wowe Soko y'Ubuzima bw'ikitwa ikiremwa. Y'ubuzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kukwigana Nyagasani, nyamara bikananira. Ariko ndabyifuza

4. Nihata ivanjiri, Nyagasani ni Wowe nzira nziza, Nyagasani ni Wowe shingiro, Nyagasani ni Wowe kuri nyakuri muri ubu buzima budashira. Mu buzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kukwigana Nyagasani, nyamara bikananira. Ariko ndabyifuza.

5. Nemera ko nzabaho, ko nzabaho ubuiziraherezo ahazira icyaha n'intege nke, ahazira inzango n'imidugararo, aho ubana n'abamarayika. Aho ubana n'abamarayika, aho Yezu yaduteguriye, We Mwami umutegetsi n'umubyeyi, ni We Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kumwigana Nyagasani, nyamara bikananira, ariko ndabyifuza.

6. Nemera Kiriziya, Kiriziya umuryango wawe, nemera Roho mutagatifu, Uwo dukesha Urukundo n'Amahoro, amahoro n'Urukundo nyabyo. By'buzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kugusanga Nyagasani, nyamara bikananira. Ariko ndabyifuza

Nshaka kukwigana Nyagasani, nyamara bikananira, ariko ndabyifuza.

Posté par indirimbo à 14:37 - Commentaires [0] - Permalien [#]
Tags : , , , , , , , , , , ,

18 mars 2009

NZAKOMEZA NDIRIMBE IMANA YANJYE (Kizito Mihigo)

Nzagumya nsingize iteka izina ry'umwami wanjye Nyagasani. Nzamamaza ubuntu bwe, n'ubudahemuka, nzabigira ubutumwa yampaye, maze urukundo agira, ndugire nk'intego y'ubu buzima

R/ Nzakomeza ndirimbe Imana yanjye, nzakomeza ndirimbe Imana yanjye

Bimbere indirimbo, bimbere imbyino, bimbere umugenzo w'amahoro, bimbere nk'injyana y'ubuzima


Posté par indirimbo à 02:03 - Commentaires [0] - Permalien [#]

HAGURUKA UBENGERANE YERUZAREMU (Kizito Mihigo)

R/ Haguruka ubengerane Yeruzaremu, kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo ry'Uhoraho rikurasiyeho. Nyamara dore umwijima utwikiriye iyi, n'icuraburindi ribundikiye amahanga, ariko Wowe Uhoraho azakurasiraho, n'ikuzo rye rikubengeraneho.

Amahanga azagana urumuri rwawe, naho abami basange umucyo ukurasiyeho


Posté par indirimbo à 02:00 - Commentaires [0] - Permalien [#]

NZAKURATA UBUTITSA MANA IHORAHO (Kizito Mihigo)

Nzakurata ubutitsa Mana Ihoraho, Wowe Mana yanjye nzagusingiza, nzaguhunda imivugo myiza. Nzakuririmba. Nzakuririmba ubutitsa mwami w'iyi si, nzagusenga mwami waduhanze. Wowe uganje i Jabiro, Wowe uganje i jabiro aho wicaye ugaragiwe n'intungane hamwe n'abamarayika. Nzafatanya n'abandi, tukwereke inema zacu mwami waduhanze.

Nzakuririmba, nzakuririmba ubudahwema, nzagutura ibitambo wifuza.

Nzagutaramira uko ushaka mwami, NDABIKWEMEREYE
Nzakuririmba ubutitsa nkurata, NDABIKWEMEREYE

Nzagutura ibitambo wifuza.

Nzagucurangira inanga.

Nzagucurangira inanga nkuvugirize n'amakondera, nitseho n'amajwi yanjye agusingiza (2)

(Inanga)

Nzakurata ubutitsa mutegetsi, nzakuramya nzagukuza by'akarusho, nzakwamamaza mu bihugu, nzatera abandi ingabo mu bitugu, ngo tukwamamaze, ngo tugukomere yombi Mwami ubukwiye.

Nzakuvuga ibigwi mwami ubikwiye, nzakuririmba rutare rwanjye, nzahora iteka nkurata, nzagukorera icyo unsaba, nzagumya kugukunda mwami nyabami.

Nzakurata ubutitsa, mwami w'ijuru, nzagukorera icyo unsaba, mu mpande zose, z'ubuzima, nzagukorera icyo wifuza.

Nzakurata, nzakurata, nzakurata, nzakurata (2) Ubutitsa.

Posté par indirimbo à 01:42 - Commentaires [0] - Permalien [#]

MWUNGERI W'INTAMA (Kizito Mihigo)

Mwungeri w'Intama, Mwungeri w'Intama

Nguyu umwungeri mwiza. Amenya intama ze, akaziragira mu rwuri rutoshye. Nguyu umwungeri mwiza.

Uwo mwungeri, ubushyo bwe ni twebwe yiremeye, aratumenya akaturagira. Aratumenya akatwereka inzira nziza.
Nitumugane, azatwuhira amazi afutse, aturagire mu rwuri rwe rutoshye rwiza cyane, rwiza cyane, atoyobore inzira igana iwe, Niho twese tugana.

Niho Twese tugana, n'ubu ariho aradutegurira.

Uwo mwungeri, nzamusingiza mu byino n'indirimbo, mpanike amajwi nkore no mu murya. Nzavuza ingoma mvuge imivugo yuzuye ibigwi ugwije ntwari. Shimwa mwami, sengwa Nyagusengwa, Ratwa cyane, Mwami Nyakuganza, nzagurataka Mwungeri w'Intama

(Inanga) : Nzakuvuga n'aya majwi meza y'abahanzi, .. Nzakurata
(Inanga) Nzagutaka mu mbyino n'inanga zicuranga, ... Nzakurata
(Inanga) Nzakubera inyange mpore ntamba imbere yawe, ...Nzakurata
(Inanga) Shimagizwa mwami ubona ibitaboneka, ... Nzakurata
(Inanga) Shimagizwa mwami uhorana igitinyiro, ... Nzakurata.


Posté par indirimbo à 01:36 - Commentaires [0] - Permalien [#]

16 février 2009

IGISINGIZO CYA BIKIRA MARIYA (Kizito Mihigo)

Kuva kera nkivuga nahagurutse ikitaraganya, nshakisha Imaragahinda ngiye kubereka none. Iyo simbi mbabwira, ndayimurika kandi nayo imurikira abantu, ni Urumuri nk’itara, ruduha kurusanga, ngi iyi mpamvu twitwa imbanziriza gutebuka, tugahuza intambwe, tugahuza intero turirimba turi : Reka tukurate rebero ry’imena.

Reka tukurate Mariya, akarusho kacu mu ijuru.

Tuje kukwereka imihigo y’imena ubyiruye, tuje kukuvuga mubikira udahemuka, mirukiro y’abarushye, wowe urira ngo duhore, kandi dutsinde ikibi, nzacinya n’akadiho ndenzeho n’agahamirizo, kuko ndora uruhanga rwawe, nkabona ko ukwiye ishimwe.

 Uri mucyurabuhoro, ukaba ihogoza ry’icyeza, reka nguhimbire mpamije ibyimbo, mbabwire ibyiza byawe nganji yanjye, ngwino unyizihire mpuzu ikomye. Ngwino ngucyurire ibyiza, uzizihirwa n’impundu urwoga, z’abatagira urwango na ruke, bakuririmba amanywa n’ijuru. Nzanogerwa unogerwe, ibyiza byose byere i jabiro, NGWINO UNYIZIHIRE.

Uharaze Ibisigo ugatamiriza imivugo myiza reka nkurate simbi Rugira yihitiyemo, gumya utubere urumuri, kugira ngo nitugera kwa Data mu ijuru, uzatuvuganire i jabiro, Mpinganzima, horana inganji. (x2)

Uyu ni uwanya wo kurata umwamikazi twiyambaje. Umubyeyo wa Jambo ni Mwiza, muze tumurate dukeye. Muze tumuhimbire imivugo imukwiye, ni umwamikazi w’isi n’ijuru.

Ndaje mwamikaze mwiza, maze ijambo wavuze rimbere inzira iboneye, ndumva nshaka gukora icyo untegetse, wowe wavuze uti « vuga icyo ushaka Mwami nzakumvira » , nanjye ndagusabye

Ngaha ndaje nyiyoborera, Ngaha ndaje nyiyerekera, Ngaha ndaje nyure iyo wanyuze, Ngaha ndaje ngo umfate ukuboko, uruhanga rwawe ruzambera urumuri rw’ibishashi, maze amankurikiye, nzabasanganire mbashishikaza (x2)


 

Posté par indirimbo à 18:45 - Commentaires [0] - Permalien [#]