R/ Ni Wowe mpanze amaso, ni Wowe ndangamiye Nyagasani, undutira inshuti undutira byose, umbereye umubyeyi ntagereranwa, ngaho naWe nyibutsa ko udatererana abakwisunze bakwizeye.

1. Nyagasani banguka. Banguka urebe ibitunaniza, banguka ukize ibitudindiza utwemerere tukwihere roho zacu, zikwegere.
2. Nyagasani, jya utwibuka, wibuke ko tugira intege nke, wibuke ko ari Wowe twagira muri iyi si itagira Amahoro, itagira Urukundo.
3. Nyagasani hindura imitima y'abayobye, bakugane, bakugarukire Mana nzima, bakwiture Wowe wabagabiye byose.
4. Nyagasani humuriza, humuriza imitima yahabye, yemere igire imbaraga mu Kwizera, mu Kwemera, muri Wowe, mu Rukundo