30 juin 2008

NZARIRIMBIRA NYAGASANI INDIRIMBO NSHYA

R/ 1. Nzaririmbira Nyagasani indirimbo nshya, kuko yakoze ibitangaza byinshi, nzamurata mwamamaze R2/ Nimuririmbire kandi mucurangire Nyagasni, mumurate mumushime, mumusenge mumukunze, mumuratire abatamuzi, twizihizwe no kumutura ibitambo. 1. Mu gihe cy'amage nzamuramya, mu gihe cy'amahoro nzamukuza, nzamuririmbira nkomeje, nshyize amajwi hejuru
Posté par indirimbo à 16:46 - Commentaires [0] - Permalien [#]
28 juin 2008

NI WOWE NDANGAMIYE (Kizito Mihigo)

R/ Ni Wowe mpanze amaso, ni Wowe ndangamiye Nyagasani, undutira inshuti undutira byose, umbereye umubyeyi ntagereranwa, ngaho naWe nyibutsa ko udatererana abakwisunze bakwizeye. 1. Nyagasani banguka. Banguka urebe ibitunaniza, banguka ukize ibitudindiza utwemerere tukwihere roho zacu, zikwegere.2. Nyagasani, jya utwibuka, wibuke ko tugira intege nke, wibuke ko ari Wowe twagira muri iyi si itagira Amahoro, itagira Urukundo.3. Nyagasani hindura imitima y'abayobye, bakugane, bakugarukire Mana nzima, bakwiture Wowe wabagabiye byose.4.... [Lire la suite]
Posté par indirimbo à 16:50 - Commentaires [0] - Permalien [#]