Canalblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
Publicité
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
Derniers commentaires
Archives
18 mars 2009

NZAKURATA UBUTITSA MANA IHORAHO (Kizito Mihigo)

Nzakurata ubutitsa Mana Ihoraho, Wowe Mana yanjye nzagusingiza, nzaguhunda imivugo myiza. Nzakuririmba. Nzakuririmba ubutitsa mwami w'iyi si, nzagusenga mwami waduhanze. Wowe uganje i Jabiro, Wowe uganje i jabiro aho wicaye ugaragiwe n'intungane hamwe n'abamarayika. Nzafatanya n'abandi, tukwereke inema zacu mwami waduhanze.

Nzakuririmba, nzakuririmba ubudahwema, nzagutura ibitambo wifuza.

Nzagutaramira uko ushaka mwami, NDABIKWEMEREYE
Nzakuririmba ubutitsa nkurata, NDABIKWEMEREYE

Nzagutura ibitambo wifuza.

Nzagucurangira inanga.

Nzagucurangira inanga nkuvugirize n'amakondera, nitseho n'amajwi yanjye agusingiza (2)

(Inanga)

Nzakurata ubutitsa mutegetsi, nzakuramya nzagukuza by'akarusho, nzakwamamaza mu bihugu, nzatera abandi ingabo mu bitugu, ngo tukwamamaze, ngo tugukomere yombi Mwami ubukwiye.

Nzakuvuga ibigwi mwami ubikwiye, nzakuririmba rutare rwanjye, nzahora iteka nkurata, nzagukorera icyo unsaba, nzagumya kugukunda mwami nyabami.

Nzakurata ubutitsa, mwami w'ijuru, nzagukorera icyo unsaba, mu mpande zose, z'ubuzima, nzagukorera icyo wifuza.

Nzakurata, nzakurata, nzakurata, nzakurata (2) Ubutitsa.

Publicité
Commentaires
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
Publicité
Publicité