Canalblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
Publicité
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
Derniers commentaires
Archives
18 avril 2009

NIFUZA KUGUSANGA NYAGASANI (Kizito Mihigo)

1. Nifuza kugusanga Nyagasani, ni Wowe Buzima, Nyagasani ni Wowe Bukire, Nyagasani ni Wowe Soko y'ubuzima bw'ikitwa ikiremwa: Y'ubuzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kukwigana Nyagasani, nyamara bikananira. Ariko ndabyifuza

2. Nifuza kukureba, ni Wowe Buzima, Nyagasani ni Wowe Bukire, Nyagasani ni Wowe Soko y'ubuzima bw'ikitwa ikiremwa: Y'ubuzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kukwigana Nyagasani, nyamara bikananira. Ariko ndabyifuza

3. Nemera ko wandemye, Nyagasani ni Wowe muremyi, Nyagasani ni Wowe Mukiza, Nyagasani ni Wowe Soko y'Ubuzima bw'ikitwa ikiremwa. Y'ubuzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kukwigana Nyagasani, nyamara bikananira. Ariko ndabyifuza

4. Nihata ivanjiri, Nyagasani ni Wowe nzira nziza, Nyagasani ni Wowe shingiro, Nyagasani ni Wowe kuri nyakuri muri ubu buzima budashira. Mu buzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kukwigana Nyagasani, nyamara bikananira. Ariko ndabyifuza.

5. Nemera ko nzabaho, ko nzabaho ubuiziraherezo ahazira icyaha n'intege nke, ahazira inzango n'imidugararo, aho ubana n'abamarayika. Aho ubana n'abamarayika, aho Yezu yaduteguriye, We Mwami umutegetsi n'umubyeyi, ni We Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kumwigana Nyagasani, nyamara bikananira, ariko ndabyifuza.

6. Nemera Kiriziya, Kiriziya umuryango wawe, nemera Roho mutagatifu, Uwo dukesha Urukundo n'Amahoro, amahoro n'Urukundo nyabyo. By'buzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kugusanga Nyagasani, nyamara bikananira. Ariko ndabyifuza

Nshaka kukwigana Nyagasani, nyamara bikananira, ariko ndabyifuza.

Publicité
Commentaires
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
Publicité
Publicité