03 juin 2009

TUJE KUGUSINGIZA MWIMANYI (Kizito Mihigo)

Tuje kugusingiza Mwimanyi.Tuje i wawe Nyiringoma, turagusanze ngo utwakire. Utwakire n'amajwi yacu uyagorore, uyahuze n'amajwi y'abamarayika bawe. Nuko dushyire hamwe hashyitse tugusenge, tugutaramire, tugushimire ibyiza ukora. Imiryango yawe yakoranye, ngo ikuvuge uko uri Mubyeyi. Ije kugusenga Nyirimbabazi, ije kukurata ije kugushima. Ije kugutaka mu mivugo n'ibisigo, umva amajwi meza n'impakanizi. Ije kugushimira ibyo wakoze, ari kera no kugeza ubu, ikakuririmba ubudatuza, kuko ari Wowe Nyakuvugirizima, tugutuye ibyacu byose... [Lire la suite]
Posté par indirimbo à 17:08 - Commentaires [0] - Permalien [#]
Tags : , ,