Canalblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
Publicité
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
Derniers commentaires
Archives
28 juillet 2009

IMANA IMWE, IBYISHIMO BIMWE (Kizito Mihigo)

Wizera Imana imwe ugahora ufite ibyishimo bimwe.
NiYo mbaraga zanjye, niYo Mahoro, maze kubibona. Nzahora ndirimba izina ry'Uhoraho, nzamuvuga imyato y'igisagirane, kuko ariWe wangabiye impano ihenze.

Buri gihe iyo ngeze mu mahina, numva ijwi ryawe Nyagasani, rimpumuriza, rimpanagura amarira natewe na Shitani, igihe nari narahabye, igihe nari naratannye, igihe nari nararumbye.

Nyakira Dawe niyemeje kugaruka, rwose niyemeje kugaruka. Ndasaba imbabazi n'imbaraga, Nyagasani, uzi intege nke mfite. Mvuye i kuzimu nagira Wowe, mvuye ahakomeye, nagira ukomeye nkawe Nyagasani.

Uhoraho yanyambitse umudende. Nyagasani yangeneye ubutoni.

Nzagumye ntere ejuru ndirimbe, nzagumya mponde imirya ncurange, nareka ibindi ariko kuririmba ubuntu bwe sinabireka, kuko ari inyanja y'ibyishimo.

Nzakwagurira amarembo y'umutima wanjye, nzagura n'urukundo ngufitiye. Nzakwegurira n'ibitekerezo, nzaguha n'iyi nganzo yanjye. Nzemera ko umbamo kurusha ibindimo byandangaje muri iki gihe nari narahabye, nzakubera imfura, nzakubera indahemuka.

Publicité
Commentaires
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
Publicité
Publicité