Canalblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
Publicité
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
Derniers commentaires
Archives
29 juillet 2009

AKIRA URU RWANDA MANA IHORAHO (Kizito Mihigo)

R/ Akira uru Rwanda Mana ihoraho. Akira imitima yuzuye intimba. Akira izi mfubyi n'abapfakazi, akira abahemu n'abahemukiwe, ubahinduremo abatagatifu. Akira imitima yuzuye urwango n'ubwigomeke, uyihundagazemo, uyisesekazemo ubudahemuka, twese utwiyegereze, udutagatifuze, tukubere abana, kandi twemere, utubere isoko y'Urukundo.

1. Dore jyewe sinkibana na rwa rwango nari naratewe n'amanjwe y'iyi si, Wowe ubwawe waraje urabihanagura kugira ngo nkunde ndokoke, ndokoke n'urupfu rwa roho, none umugambi wanjye Mana, ni impamo, ni ukukwamamaza ku isi yose.

2. Isi yacu yuzuye imico inyuranye n'imigenzo ikwiye kuzuzanya, aho kuba intandaro y'amatiku n'inzango zitagira shinge.  Kugeza aho umuntu atema uwundi ngo nuko batanganya amazuru?

3. Agahinda n'ishavu ntibimperane ngo bimbuze kuzuza inshingano, icyo jyewe nakwemereye nkivuka ngifite ababyeyi banjye. Babyeyi bacu bavandimwe mwatubanjirije, mwibuke mudusabire ku Mana ubutaretsa, kugira ngo natwe tuzabe abagabo, kugira ngo natwe tuzabe imfura zibereye Nyagasani n'u Rwanda rwatubyaye.

4. Banyarwanda nimucyo dushire hamwe turwanye urwango rwatwigabije, turirimbe amahoro n'Urukundo, twimike ubutabera. Babyeyi bacu bavandimwe mwatubanjirije, mwibuke mudusabire ku Mana ubutaretsa. Kugira ngo natwe tuzabe abagabo, kugira ngo natwe tuzabe imfura zibereye Nyagasani n'Urwanda rwatubyaye.


Kizito Mihigo - A propos de la LIBERATION
envoyé par Ikirezi. - Regardez d'autres vidéos de musique.

Publicité
Commentaires
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
Publicité
Publicité