28 juillet 2009

IMANA IMWE, IBYISHIMO BIMWE (Kizito Mihigo)

Wizera Imana imwe ugahora ufite ibyishimo bimwe.NiYo mbaraga zanjye, niYo Mahoro, maze kubibona. Nzahora ndirimba izina ry'Uhoraho, nzamuvuga imyato y'igisagirane, kuko ariWe wangabiye impano ihenze. Buri gihe iyo ngeze mu mahina, numva ijwi ryawe Nyagasani, rimpumuriza, rimpanagura amarira natewe na Shitani, igihe nari narahabye, igihe nari naratannye, igihe nari nararumbye. Nyakira Dawe niyemeje kugaruka, rwose niyemeje kugaruka. Ndasaba imbabazi n'imbaraga, Nyagasani, uzi intege nke mfite. Mvuye i kuzimu nagira Wowe, mvuye... [Lire la suite]
Posté par indirimbo à 17:10 - Commentaires [0] - Permalien [#]
Tags : , , , ,
18 avril 2009

NIFUZA KUGUSANGA NYAGASANI (Kizito Mihigo)

1. Nifuza kugusanga Nyagasani, ni Wowe Buzima, Nyagasani ni Wowe Bukire, Nyagasani ni Wowe Soko y'ubuzima bw'ikitwa ikiremwa: Y'ubuzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kukwigana Nyagasani, nyamara bikananira. Ariko ndabyifuza 2. Nifuza kukureba, ni Wowe Buzima, Nyagasani ni Wowe Bukire, Nyagasani ni Wowe Soko y'ubuzima bw'ikitwa ikiremwa: Y'ubuzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo... [Lire la suite]
Posté par indirimbo à 14:37 - Commentaires [0] - Permalien [#]
Tags : , , , , , , , , , , ,