29 juillet 2009

AKIRA URU RWANDA MANA IHORAHO (Kizito Mihigo)

R/ Akira uru Rwanda Mana ihoraho. Akira imitima yuzuye intimba. Akira izi mfubyi n'abapfakazi, akira abahemu n'abahemukiwe, ubahinduremo abatagatifu. Akira imitima yuzuye urwango n'ubwigomeke, uyihundagazemo, uyisesekazemo ubudahemuka, twese utwiyegereze, udutagatifuze, tukubere abana, kandi twemere, utubere isoko y'Urukundo. 1. Dore jyewe sinkibana na rwa rwango nari naratewe n'amanjwe y'iyi si, Wowe ubwawe waraje urabihanagura kugira ngo nkunde ndokoke, ndokoke n'urupfu rwa roho, none umugambi wanjye Mana, ni impamo, ni... [Lire la suite]
Posté par indirimbo à 17:24 - Commentaires [0] - Permalien [#]
Tags : , , , , ,
28 juillet 2009

IMANA IMWE, IBYISHIMO BIMWE (Kizito Mihigo)

Wizera Imana imwe ugahora ufite ibyishimo bimwe.NiYo mbaraga zanjye, niYo Mahoro, maze kubibona. Nzahora ndirimba izina ry'Uhoraho, nzamuvuga imyato y'igisagirane, kuko ariWe wangabiye impano ihenze. Buri gihe iyo ngeze mu mahina, numva ijwi ryawe Nyagasani, rimpumuriza, rimpanagura amarira natewe na Shitani, igihe nari narahabye, igihe nari naratannye, igihe nari nararumbye. Nyakira Dawe niyemeje kugaruka, rwose niyemeje kugaruka. Ndasaba imbabazi n'imbaraga, Nyagasani, uzi intege nke mfite. Mvuye i kuzimu nagira Wowe, mvuye... [Lire la suite]
Posté par indirimbo à 17:10 - Commentaires [0] - Permalien [#]
Tags : , , , ,
03 juin 2009

TUJE KUGUSINGIZA MWIMANYI (Kizito Mihigo)

Tuje kugusingiza Mwimanyi.Tuje i wawe Nyiringoma, turagusanze ngo utwakire. Utwakire n'amajwi yacu uyagorore, uyahuze n'amajwi y'abamarayika bawe. Nuko dushyire hamwe hashyitse tugusenge, tugutaramire, tugushimire ibyiza ukora. Imiryango yawe yakoranye, ngo ikuvuge uko uri Mubyeyi. Ije kugusenga Nyirimbabazi, ije kukurata ije kugushima. Ije kugutaka mu mivugo n'ibisigo, umva amajwi meza n'impakanizi. Ije kugushimira ibyo wakoze, ari kera no kugeza ubu, ikakuririmba ubudatuza, kuko ari Wowe Nyakuvugirizima, tugutuye ibyacu byose... [Lire la suite]
Posté par indirimbo à 17:08 - Commentaires [0] - Permalien [#]
Tags : , ,
18 avril 2009

NIFUZA KUGUSANGA NYAGASANI (Kizito Mihigo)

1. Nifuza kugusanga Nyagasani, ni Wowe Buzima, Nyagasani ni Wowe Bukire, Nyagasani ni Wowe Soko y'ubuzima bw'ikitwa ikiremwa: Y'ubuzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo Nyarwo ku bakwemera. Nshaka kukwigana Nyagasani, nyamara bikananira. Ariko ndabyifuza 2. Nifuza kukureba, ni Wowe Buzima, Nyagasani ni Wowe Bukire, Nyagasani ni Wowe Soko y'ubuzima bw'ikitwa ikiremwa: Y'ubuzima tuzi n"ubwo tutazi, bw'abariho n'abatakiriho, umwami umutegetsi n'umubyeyi, Wowe Rukundo... [Lire la suite]
Posté par indirimbo à 14:37 - Commentaires [0] - Permalien [#]
Tags : , , , , , , , , , , ,