Canalblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
Publicité
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
Derniers commentaires
Archives
18 mars 2009

MWUNGERI W'INTAMA (Kizito Mihigo)

Mwungeri w'Intama, Mwungeri w'Intama

Nguyu umwungeri mwiza. Amenya intama ze, akaziragira mu rwuri rutoshye. Nguyu umwungeri mwiza.

Uwo mwungeri, ubushyo bwe ni twebwe yiremeye, aratumenya akaturagira. Aratumenya akatwereka inzira nziza.
Nitumugane, azatwuhira amazi afutse, aturagire mu rwuri rwe rutoshye rwiza cyane, rwiza cyane, atoyobore inzira igana iwe, Niho twese tugana.

Niho Twese tugana, n'ubu ariho aradutegurira.

Uwo mwungeri, nzamusingiza mu byino n'indirimbo, mpanike amajwi nkore no mu murya. Nzavuza ingoma mvuge imivugo yuzuye ibigwi ugwije ntwari. Shimwa mwami, sengwa Nyagusengwa, Ratwa cyane, Mwami Nyakuganza, nzagurataka Mwungeri w'Intama

(Inanga) : Nzakuvuga n'aya majwi meza y'abahanzi, .. Nzakurata
(Inanga) Nzagutaka mu mbyino n'inanga zicuranga, ... Nzakurata
(Inanga) Nzakubera inyange mpore ntamba imbere yawe, ...Nzakurata
(Inanga) Shimagizwa mwami ubona ibitaboneka, ... Nzakurata
(Inanga) Shimagizwa mwami uhorana igitinyiro, ... Nzakurata.


Publicité
Commentaires
AMAGAMBO Y'INDIRIMBO ZO MU KIRIZIYA ZAHIMBWE NA KIZITO MIHIGO
Publicité
Publicité