MWUNGERI W'INTAMA (Kizito Mihigo)
Mwungeri w'Intama, Mwungeri w'Intama
Nguyu umwungeri mwiza. Amenya intama ze, akaziragira mu rwuri rutoshye. Nguyu umwungeri mwiza.
Uwo mwungeri, ubushyo bwe ni twebwe yiremeye, aratumenya akaturagira. Aratumenya akatwereka inzira nziza.
Nitumugane, azatwuhira amazi afutse, aturagire mu rwuri rwe rutoshye rwiza cyane, rwiza cyane, atoyobore inzira igana iwe, Niho twese tugana.
Niho Twese tugana, n'ubu ariho aradutegurira.
Uwo mwungeri, nzamusingiza mu byino n'indirimbo, mpanike amajwi nkore no mu murya. Nzavuza ingoma mvuge imivugo yuzuye ibigwi ugwije ntwari. Shimwa mwami, sengwa Nyagusengwa, Ratwa cyane, Mwami Nyakuganza, nzagurataka Mwungeri w'Intama
(Inanga) : Nzakuvuga n'aya majwi meza y'abahanzi, .. Nzakurata
(Inanga) Nzagutaka mu mbyino n'inanga zicuranga, ... Nzakurata
(Inanga) Nzakubera inyange mpore ntamba imbere yawe, ...Nzakurata
(Inanga) Shimagizwa mwami ubona ibitaboneka, ... Nzakurata
(Inanga) Shimagizwa mwami uhorana igitinyiro, ... Nzakurata.