18 mars 2009

NZAKOMEZA NDIRIMBE IMANA YANJYE (Kizito Mihigo)

Nzagumya nsingize iteka izina ry'umwami wanjye Nyagasani. Nzamamaza ubuntu bwe, n'ubudahemuka, nzabigira ubutumwa yampaye, maze urukundo agira, ndugire nk'intego y'ubu buzima R/ Nzakomeza ndirimbe Imana yanjye, nzakomeza ndirimbe Imana yanjye Bimbere indirimbo, bimbere imbyino, bimbere umugenzo w'amahoro, bimbere nk'injyana y'ubuzima
Posté par indirimbo à 02:03 - Commentaires [0] - Permalien [#]
18 mars 2009

HAGURUKA UBENGERANE YERUZAREMU (Kizito Mihigo)

R/ Haguruka ubengerane Yeruzaremu, kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo ry'Uhoraho rikurasiyeho. Nyamara dore umwijima utwikiriye iyi, n'icuraburindi ribundikiye amahanga, ariko Wowe Uhoraho azakurasiraho, n'ikuzo rye rikubengeraneho. Amahanga azagana urumuri rwawe, naho abami basange umucyo ukurasiyeho
Posté par indirimbo à 02:00 - Commentaires [0] - Permalien [#]
18 mars 2009

NZAKURATA UBUTITSA MANA IHORAHO (Kizito Mihigo)

Nzakurata ubutitsa Mana Ihoraho, Wowe Mana yanjye nzagusingiza, nzaguhunda imivugo myiza. Nzakuririmba. Nzakuririmba ubutitsa mwami w'iyi si, nzagusenga mwami waduhanze. Wowe uganje i Jabiro, Wowe uganje i jabiro aho wicaye ugaragiwe n'intungane hamwe n'abamarayika. Nzafatanya n'abandi, tukwereke inema zacu mwami waduhanze. Nzakuririmba, nzakuririmba ubudahwema, nzagutura ibitambo wifuza. Nzagutaramira uko ushaka mwami, NDABIKWEMEREYENzakuririmba ubutitsa nkurata, NDABIKWEMEREYE Nzagutura ibitambo wifuza. Nzagucurangira... [Lire la suite]
Posté par indirimbo à 01:42 - Commentaires [0] - Permalien [#]
18 mars 2009

MWUNGERI W'INTAMA (Kizito Mihigo)

Mwungeri w'Intama, Mwungeri w'IntamaNguyu umwungeri mwiza. Amenya intama ze, akaziragira mu rwuri rutoshye. Nguyu umwungeri mwiza. Uwo mwungeri, ubushyo bwe ni twebwe yiremeye, aratumenya akaturagira. Aratumenya akatwereka inzira nziza.Nitumugane, azatwuhira amazi afutse, aturagire mu rwuri rwe rutoshye rwiza cyane, rwiza cyane, atoyobore inzira igana iwe, Niho twese tugana. Niho Twese tugana, n'ubu ariho aradutegurira. Uwo mwungeri, nzamusingiza mu byino n'indirimbo, mpanike amajwi nkore no mu murya. Nzavuza ingoma mvuge... [Lire la suite]
Posté par indirimbo à 01:36 - Commentaires [0] - Permalien [#]